Tantine ni isooko y'amakuru na service byizewe ku buzima bw'imyororokere n'ubuzima bwo mu mutwe. Muri make dore ibyo ushobora gukoresha Tantine App.
Kubara ukwezi k’umugore: Tantine igufasha kumenya igihe cy’imihango itaha ndetse ikanakwereka iminsi yawe y’uburumbuke. Buri munsi kandi Tantine App ikubwira aho ugeze mu kwezi kwawe kandi ikanakugenera inama zuko witwara. Iyo wegereje igihe cy’imihango itaha cyangwa se igihe cy’uburumbuke, Tantine App irakwibutsa.
Gukurikirana Umwana Utwite; Tantine ifasha abagore batwite gukurikirana umwana wabo ari mu nda guhera igihe cyo gusama kugera umugore abyaye. Tantine App igenda ikwereka uko umwana ameze, aho ageze akura, ibice by’umubiri bimaze kuza ndetse n’ikigereranyo cy’ibiro umwana afite. Buri cyumweru, buri munsi, Tantine App imenyesha umubyeyi inama z’ibyo akwiye kubahiriza n’ibyo agomba kwirinda.
Kubaza Muganga: Mu gihe ufite ikibazo ku buzima bw’imyororokere cyangwa se ubuzima bwo mu mutwe, ushobora kubaza umwe mu baganga dukorana maze ugasobanukirwa. Kubaza abaganga bacu biroroshye kandi ni ubuntu. Iyo Muganga agusubije ubona igisubizo muri “Message” nawe kandi ukaba wakongera ukabaza.
Mu bindi wakora na Tantine App harimo nko kubona service zerekeye imyororokere, gusoma amakuru yizewe ku myororokere nta internet, kuba wasangiza igitekerezo urungano rwawe ndetse no gukoresha inkoranyamagambo yacu mu gihe hari ijambo udasobanukiwe ku buzima bw’imyororokere.